Tujyane muri Alex stewart international Rwanda Laboratwari rukumbi ipima ubuziranenge bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda (Amafoto na Video)

Tujyane muri Alex stewart international Rwanda Laboratwari rukumbi ipima ubuziranenge bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda (Amafoto na Video)

Telefone cyangwa mudasobwa ukoresheje kugira ngo ubashe gusoma iyi nkuru bikozwe n’amabuye y’agaciro! Aho isi igeze, amabuye y’agaciro yabaye ubuzima. Kuva ku isaha, iherena, ibifungo by’ishati, icyuma cy’umukandara n’ibindi duhura na byo buri munsi, ntiwaburaho agace gato k’amabuye y’agaciro.

Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro rwinjirije u Rwanda asaga miliyari 516 z’amafaranga y’u Rwanda mu 2021.

Kugira ngo amabuye y’agaciro agere ku isoko cyangwa muri za nganda ziyakoramo ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ibindi byose bitandukanye, asabwa kuba afite ibyemezo by’uko yujuje ibisabwa, ubwiza n’ubuziranenge bukenewe.

Mu Rwanda, ibyo bikorwa na Laboratwari Alex Stewart International Rwanda, ikora isuzuma rya gihanga mu kumenya ubwiza n’ubuziranenge bw’amabuye y’agaciro.

Ni Laboratwari ikorera mu Mujyi wa Kigali ari naho ifite icyicaro gikuru mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, ikaba ipima amabuye y’agaciro mu bihugu bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Burundi, Tanzania, Uganda, Ethiopia n’ahandi.

Alex Stewart International, yatangiye mu 1978, kuri ubu ifite amashami mu bihugu birenga 40, aho itanga serivisi z’ubugenzuzi bwa gihanga ndetse na laboratwari ku bikorera n’ibigo bya leta.

Ifite imashini zigezweho n’ikoranabuhanga rihambaye rikoreshwa ku ruhando mpuzamahanga. Ni ikigo kuri ubu gikoresha abahanga barenga 40 mu bijyanye n’ubugenzuzi n’isesengura.

Urugendo rugeza amabuye y’agaciro ku guhabwa icyemezo cy’ubwiza n’ubuziranenge

Nka koperative ifite ikirombe icukuramo amabuye y’agaciro, iyo imaze kuyacukura, hakoreshwa imashini ishinzwe kuyavangura ku buryo niba ari nka Gasegereti, Coltan na Wolfram, avangurwa buri bwoko bukajya ukwabwo.

Iyo amaze kuvangurwa ajyanwa ahazwi nko kuri ‘kontwari’, hagapimwa, hagafatwa ibipimo bya buri bwoko bw’amabuye.

Urugero nko kuri Coltan, ntabwo waba ufite nka toni 25 ngo zose uzijyane kuri laboratwari ahubwo urayivanga, ugafataho nk’amagarama 500 cyangwa ikilo kimwe, ukakijyana kuri laboratwari, noneho ibipimo babonye bikaba bihagarariye izo toni zose.

Muri laboratwari bareba ingano (ijanisha) ya Tantale, bakaba bapima n’ibindi bintu biba muri Coltan nka Fer n’ibindi.

Alex Stewart International Ltd imara gupima, igahita itanga icyemezo cy’ubwiza n’ubuziranenge, bityo amabuye akaba ashobora kujya gucuruzwa ku isoko mpuzamahanga.

Hari ubundi buryo bwo kuba abahanga mu by’ubutabire muri Alex Stewart International Ltd, bajya ahari ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro, bagafata ibipimo noneho bakajya kubipimira i Kigali, bagatanga cya cyemezo.

Imbere muri Laboratwari ya Alex Stewart International Ltd

Abasenateri bagize Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari, basuye Alex Stewart International Ltd, kuri uyu wa 12 Ukwakira 2023, bagaragarizwa imikorere y’iyi laboratwari ndetse n’ibisubizo itanga mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda.

Umuyobozi Wungirije ushinzwe ibijyanye n’Ubutabire muri Alex Stewart International Ltd, Musabe Aline, yavuze ko by’umwihariko bapima amabuye arimo Coltan, Gasegereti, Beryllium, Lithium n’andi atandukanye aboneka mu Rwanda.

Yavuze ko nibura ku munsi bafite ubushobozi bwo gufata ibipimo [samples] 100 aho bakoresha uburyo bugezweho n’uburyo gakondo.

Imibare IGIHE yahawe na Alex Stewart International Ltd igaragaza ko mu kwezi baba bapimye ibipimo [samples] biri hagati ya 800 na 1200.

Ati “ Abantu dukorana nabo ni abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu Rwanda n’abandi bose bashobora kuyacukura cyangwa tukaba twagaragaza ubwoko bw’amabuye y’agaciro ari mu Rwanda.”

Musabe yavuze ko mu Rwanda hari amabuye meza afite ubwiza n’ubuziranenge ariko ikibazo kigihari ari icy’uko abakora ubucukuzi bwayo bagikoresha uburyo gakondo, bikaba bigira ingaruka mu kuyatunganya.

Laboratwari ya Alex Stewart International Ltd, igaragaza ko uretse gukorera mu Rwanda, inatanga serivisi mu bindi bihugu.

Visi Perezida wa Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari muri Sena, Dr Nyinawamwiza Laetitia, yavuze ko iyi laboratwari ari igisubizo.

Ati “Ni laboratwari mpuzamahanga, serivisi batanga ntabwo baziha u Rwanda gusa, ikindi ni ikoranabuhanga bakoresha, urabona ko bageze ku ikoranabuhanga rikomeye kugira ngo babe bakwereka umukiliya ibigize umuzigo we cyangwa ibigize ya mabuye y’agaciro acukura.”

Senateri Dr Nyinawamwiza yavuze ko uretse gutanga ibi bipimo, Alex Stewart International Ltd yongera agaciro ku mabuye y’agaciro acukurwa mu Rwanda kuko bayaha ibyemezo bigaragaza urwego ariho mu bijyanye n’ubwiza n’ubuziranenge.

Ati “Turi kuva muri gakondo tujya mu ikoranabuhanga rigezweho, icyo dushaka ni uko umusaruro wacu udatakara.”

Ubuyobozi bwa Alex Stewart International Ltd bugaragaza ko ubwiza bw’amabuye yo mu Rwanda, bugeze ku kigero cya 80%, ikibazo gisigaye ni ikijyanye no kwita ku mabuye.

Alex Stewart International, ni laboratwari ikorera mu Mujyi wa Kigali ari naho ifite icyicaro gikuru mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba
Iyi Laboratwari ikaba ipima amabuye y’agaciro mu bihugu bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Burundi, Tanzania, Uganda, Ethiopia n’ahandi
Muri iyi laboratwari hapimirwa amabuye arimo Coltan, Gasegereti, Beryllium, Lithium n’andi atandukanye aboneka mu Rwanda
Harimo imashini zitandukanye zifashishwa mu gupima ubuziranenge bw’amabuye y’agaciro
Umuyobozi Wungirije ushinzwe ibijyanye n’Ubutabire muri Alex Stewart International Ltd, Musabe Aline, asobanura ibikorerwa muri laboratwari
Abassenateri ubwo basobanurirwaga imikorere y’iyi laboratwari
Itsinda ry’abasenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ubwo ryasuraga iyi laboratwari

Share this post

Leave a Reply

Your email address will not be published.